Ibyo ushobora gukora mugihe wowe cyangwa se undi muntu waba uzi ahohotewe cyangwa atewe

Kora urutonde rw’ibyabaye. Niba bishoboka ko ubikora mu buryo butabangamira umutekano wawe, ushobora gufata video cyangwa amajwi ndetse ukanafotora. Uko byagenda kose, byaba byiza wanditse ibyabaye, aho byabereye, n’igihe byabereye. Ni byiza ko ibi bikorwa mu gihe utaribagirwa ibyabaye.
 
Ni ngombwa kugira amazina y’abatangabuhamya abo aribo bose ndetse ndetse n’amakuru yose ashobora gutuma bagerwaho
 
Menyesha ibyabaye : Ganira nibura n’umutu umwe cyangwa ikigo runaka wizeye, ku byabaye 
 
Niba uri mu mashuri agengwa na leta, uzuza impapuro zabugenewe zerekeye irenganwa. Reba gahunda zijyanjye n’uburenganzira bw’umwenegihugu ndetse na gahunda irenganwa  kuri webusaiti y’akarere k’amashuri mato n’amashuri makuru wigaho. Kurikiza amabwiriza kugira ngo hemezwe niba ikirego cy’ihohoterwa cyawe cyuzuye kandi cyatangiwe igihe. 
 
Ushobora kandi gutanga ikirego mugihe uri muri gereza, mu gasho, cyangwa mu bitaro bigengwa na leta. Saba abakozi amabwiriza agenga itangwa ry’ikirego kandi uyakurikize. 
 
Aho ukorera cyangwa cyangwa amashuri yigenga naho hashobora kuboneka gahunda zijyanye n’itangwa ry’ikirego 
 
Niba uhohotewe cyangwa utewe n’uwo mubana cyangwa umwe mu bagize umuryango wawe, ushobora guhamagara umurongo wa Idaho, ku bijyanye n’ihohoterwa ryo murugo ukurikira 1-800-669-3176 cyangwa se umurongo wa Idaho utanga ubufasha mu byamategeko ukurikira: 1-877-500-2980.
 
Ushaka  gutanga ikirego cyerekeye akarengane  mu kigo cya Idaho gitanga ubufasha mu by’amategeko, ACLU, jya ku rubuga rukurikira
https://www.acluidaho.org/en/resources/report-civil-liberties-violation. Dukurikirana ibijyanye no kutubahiriza uburenganzira bw’umwenegihugu aho ariho hose muri leta ya Idaho. Rimwe na rimwe, dushobora gutanga ubufasha mu bijyanje no kukurangira ahandi hantu hashobora kuboneka ubwunganizi cyangwa se ubundi bufasha.